Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko uwo mushinga ubaye uwa mbere mu Rwanda, ukaba uzafasha mu gutunganya imyanda yo mu Karere ka Ruhango.
Ni umushinga uje usanga gahunda Akarere katangiye ya ‘Ruhango icyeye’, aho imyanda izajya ikusanyirizwa hamwe ikabyazwa umusaruro, urimo no gutanga ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.
Habarurema avuga ko ubwo buryo bushya bwo gukusanya imyanda no kuyitunganyiriza ku rwego rw’Akarere, mu Karere ka Ruhango, buje bwungamira ubwari busanzwe, kuko kari gafite ikimoteri cyakira imyanda.
N’ubwo cyari gihari ariko imibare igaragaza ko cyuzuraga vuba, kuko batabashaga kuyitunganya, ubu bikaba bigiye guhinduka.
Agira ati, "Uyu mushinga wo uzatuma nibura dutunganya imyanda hafi ya yose. Ni twe mu Gihugu dufite ubwo bushobozi dutangiye kugerageza, ku buryo imyanda yatabwaga iva kuri 40% ikagera gusa ku 10% kuko indi yose izatunganywa hakavamo ibikoresho bitandukanye n’ifumbire".
Iyo myanda itunganywa ite?
Uwo mushinga Akarere ka Ruhango gafatanyijemo n’ikigo cyo mu Bufaransa na cyo kizobereye mu gucunga imyanda, uzamara amezi atatu.
Nugera ku ntego zo gutunganya imyanda yose, hazarebwa niba byakorerwa no mu tundi Turere, ari na yo mpamvu abo mu Turere twa Muhanga, Kamonyi na Nyanza na bo bari bitabiriye kuwutangiza.
Bimwe mu bikoresho byifashishwa ni imifuka itandukanyirizwamo imyanda mu ngo, pubeli zashyizwe ku nzira no ku maduka abantu bacururizamo, cyangwa ku masoko.
Iyo myanda ikurwa aho hifashishijwe amagare akoresha ingufu z’amashanyarazi, mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cyo gukoresha imodoka, ikahava yerekezwa ku kimoteri (ikusanyirizo).
Kuri iryo kusanyirizo, hari ahavangurirwa imyanda ibora n’itabora, amacupa y’ibyuma n’aya pulasitike, amapine, ibimene by’ibirahure, n’imyanda yo kwa muganga cyangwa Laboratwari.
Bumwe mu buryo bwo kuyitunganya, harimo gusya ayo macupa akavamo ifu ivangwa n’imicanga na sima hakavamo amapave, no gukuramo ifumbire y’imborera.
Imyanda idashobora gutunganyirizwa ku ikusanyirizo kandi, yerekezwa ku rwego rwisumbuye, ariko na yo ikaba yagurishwa kuko ivamo nk’amacupa, n’andi makarito yo gupfunyikamo.
Kompanyi ya COPED icunga iyo myanda mu Karere ka Ruhango, igaragaza ko gukusanya imyanda no kuyitunganya, birimo inyungu kuri Kompanyi ubwayo, kuko ibonamo amafaranga.
Hari kandi inyungu ku baturage babona aho bashyira imyanda, n’ifumbire ku bayikeneye, no kubungabunga ibidukikije, kurwanya indwara no kubaho abantu bisanzuye.
U Bufaransa bwatanze Amayero asaga ibihumbi 400, ni ikuvuga asaga gato miliyoni 650ftw, yaguzwe imashini zitunganya imyanda hakavamo ibikoresho bitandukanye.
Akarere kazifuza gukora umushinga nk’uwo, kakazahabwa Amayero Miliyoni imwe, ni ukuvuga asaga gato miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Uy’umushinga ndabona rwose ari mwiza uzatuma dukomeza kuba mugihugu cy’urwanda gicyeye.
Iyi nkuru irashimishije cyane. Mu gutunganya ibishingwe no kubibyaza umusaruro inyungu ni urusobe: Hari ibikoresho bishya, ifumbire, kugabanya ibyanduza ikirere... COPED ahubwo nihabwe ubushobozi ikorere mu gihugu hose, bityo abanyarwanda babone ifumbire y’imborera Ku bwinshi, aho gukomeza guhendwa n’ifumbire ituruka hanze ihenze, kandi bamwe batanayishira amakenga. Abakozi bakusanya ibishingwe, nibahabwe amahugurwa babikore kinyamwuga, bityo akazi kabo bakanoze, bibabere impamvu yo kugira akazi kabahesha agaciro ( Travail décent) n’imibereho yabo n’ababo irusheho kuba myiza. Igihugu kizahungukira byinshi... COPED oye!oye! Oye!!!