Ruhango: Bibukijwe ko iterambere ry’umugore ari imbaraga z’umuryango

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu Karere ka Ruhango, ziributsa abaturage bose ko ntawe ukwiye kubangamira iterambere ry’umugore, kuko ari imbaraga ku muryango n’Igihugu muri rusange.

Babisabwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore, mu Murenge wa Bweramana, ahagaragajwe ibikorwa abagore bagezeho binyuze mu buhinzi n’ubworozi, imyuga n’ubukorikori n’ubucuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko tariki ya 08 Werurwe, ari umunsi wo kuzirikana uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango, kandi nta gushidikanya ko umugore ari ingenzi mu kugira umuryango mwiza uteye imbere, kubera umurongo w’imiyoborere myiza y’Igihugu.

Agira ati "Turagaya abagifite imyumvire mibi yo guheza abana b’abakobwa ku mahirwe ahari, n’abakirangwa n’amakimbirane mu miryango, kuko baha urwaho ubukene n’imibereho mibi ku miryango yabo".

Atanga urugero rw’imiryango hafi 500 byagaragaye ko irangwa n’amakimbirane, ariko muri yo bagerageje kuyiganiriza, isaga 300 iyasohokamo, agasaba ko ikomeza kugira amahoro n’ituze.

Mu kiganiro ku ruhare rw’umugore mu guteza imbere Umuryango, hagaragajwe ko mu Karere ka Ruhango hari abagore baboha ibiseke, bifite amasoko mpuzamahanga kandi bituma biteza imbere n’imiryango yabo.

Hagaragajwe kandi ko ubushakashatsi bwakozwe, bwasanze aho umugore ari, harangwa ruswa nkeya cyane, mu gihe mu ngo ntawakwirengagiza ko umugore ari ingenzi, nubwo hari imiryango ishobora kubamo ibibazo.

Benenyirigira Diane watanze icyo kiganiro, asaba bene abo kwirinda amakimbirane, kandi umugore abigizemo uruhare, byose bigakorwa abantu bishyira hamwe mu matsinda, bakigiranaho uko bamwe bageze ku muryango mwiza.

Agira ati "Umugore akwiye kuba umusemburo w’impinduka, nibwo muzabasha kugaragaza neza uruhare rwanyu mu iterambere ryawo".

Nirere Marie Léoncie witeje imbere, avuga ko kubera imyumvire ishingiye ku muco wo gupfobya umugore, yakuze azi ko umugore ari uw’umugabo gusa, ariko amaze guhugurwa ko umugore ashoboye, yatinyutse agapiganira imirimo itandukanye.

Avuga ko amaze kwisobanukirwa agakora akiteza imbere, yafashije abandi bagore basaga 120, na bo bakaba baratinyutse, bagakora.

Avuga ko hakiri imbogamizi zibangamiye iterambere rw’umugore, harimo inda ziterwa abangavu no kuva mu mashuri imburagihe, agasaba ko bikomeza gukumirwa.

Harimo kandi ihohoterwa rigikorerwa abagore, kutagera ku mahirwe, ku bukungu n’inguzanyo, bakifuza ko ubumenyi ku buzima bw’imyororokere bwigishwa, kandi umugore agakomeza gufashwa kugera ku bukungu.

Agira ati, "Hakwiye no gukorwa ubushakashatsi ku buringanire, kugira ngo hagaragazwe ibyagezweho n’aho bigipfira, ngo bugerweho neza".

Depite Tumukunde Hope avuga ko mu 1972, ari bwo u Rwanda rwemeye amasezerano yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, ubu ukaba wizihijwe ku nshuro ya 51 kuko u Rwanda rwayashyizeho umukono mu 1975.

Avuga ko ku rwego rw’Isi bazirikana ubutabera ku mugore, naho mu Rwanda hakaba hashimangirwa agaciro ke, dore ko u Rwanda rwashyizeho politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Avuga ko bigaragarira cyane mu nzego za Leta nko mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, aho abagore babarirwa muri 60%.

Avuga ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, ari umwanya wo kwishimira ibyagezweho no kureba imbogamizi agihura na zo mu iterambere.

Agira ati, "Aho twageze twahasanze amakimbirane ashingiye ku mitungo, ingeso z’ubusinzi, gucana inyuma, no kutaganira ku bagize umuryango, bigatera ubukene mu miryango no gutandukana kw’abashakanye, tugomba gukomeza kubirwanya".

Hagaragara kandi guhohotera abana b’abakobwa, abatwara inda imburagihe, n’indi migirire itandukanye n’umuco Nyarwanda.

Avuga ko kubera ko Umuryango ari wo shingiro kamere w’imbaga Nyarwanda, ibibi bigira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu, hakaba hakwiye gufatwa ingamba nyazo ngo izo mbogamizi zikemuke.

Asaba abagabo gushyigikira abagore, kuko guteza imbere umugore, ari uguteza imbere Igihugu bivuye mu muryango.

Ibitekerezo   ( 1 )

amakuru yabasani

bizumuremyi yanditse ku itariki ya: 10-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka