Ruhango: Abayobozi bahize abandi bahawe ibihembo
Abayobozi b’Imidugudu bahize abandi mu Karere ka Ruhango bahawe ibihembo, mu rwego rwo kubashimira ubwitange bagira mu kazi, no kwereka abatarakoze neza ko nabo baramutse bashyizemo imbaraga bagera kuri byinshi.
Gahunda yo gushimira abayobozi bakoze neza ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Murenge, yashyizweho n’Intara y’Amajyepfo hagamijwe gufasha cyane Utugari n’Imidugudu, kwegera abaturage no kunoza serivisi babaha, kuko ari zo nzego zishingiyeho Ubuyobozi bwisumbuyeho.
Mu birori byo kubashyikiriza ibihembo birimo ibyemezo by’amashimwe, amagare n’amabahasha y’amafaranga, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwagaragaje ko abahawe ibihembo, batoranyijwe hakoreshejwe ibipimo byinshi birimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku, kurwanya ibyaha n’ibindi byinshi bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Hashimwe ku isonga buri Imidugudu itatu mu Kagari, Utugari dutatu mu Murenge, n’Imirenge itatu mu Karere.
Abakuru b’Imidugudu 38, n’Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari dutandatu, n’ab’Imirenge itandatu, barushije abandi gufasha abaturage kugira iterambere imibereho myiza kuva mu kwezi kwa 7-12/2025, nibo bahawe amashimwe.
Dore uko ibihembo bya mbere byari bihagaze
Mu gihembwe cya mbere cy’Umwaka w’ingengo y’Imari 2025-2026, Umurenge wa Kinihira ni wo wabaye uwa mbere, Kabagari iba iya kabiri naho Mwendo iza ku mwanya wa gatatu.
Mu gihembwe cya kabiri Mbuye yabaye iya mbere, Mwendo igaruka ari iya kabiri, naho Kinihira iza ari iya gatatu.
Utugari Twahise utundi mu gihembwe cya mbere ni Nyakogo, mu Murenge wa Kinihira, Nako yo muri Kinihira iza ku mwanya wa kabiri, mu gihe Gitinda yo muri Kabagari yabaye iya gatatu.
Mu gihembwe cya kabiri byarahindutse, Maze Rukira yo muri Kinihira iza ku mwanya wa mbere, ikurikirwa na Cyanza yo muri Mbuye, naho ku mwanya wa gatatu haza Akagari ka Gafunzo yo muri Mbuye.
Imidugudu ya mbere yahembwe harimo uwa Kagarama muri Gafunzo ya Mwendo n’uwa Kabungo muri Cyanzu ya Mbuye, bahembwe igare na 50.000frw buri umwe, naho ababaye aba kabiri bahembwa gusa amabahasha y’amafaranga 50.000frw, mu gihe ababaye aba gatatu bahembwe 40.000frw.
Umuyobozi w’Ingabo wa Diviziyo ya Kane mu Ntara y’Amajyepfo Mag. Gen. Vincent Gatama asaba abayobozi b’Imidugudu kurushaho gukorana no gufashanya, kuko umusaruro wa benshi uruta uw’umuntu umwe, kandi ko barushijeho gukorana byazamura n’abatarabashije gukora cyane, kandi hakitabwa ku gusuzuma neza ibipimo ngenderwaho mu kwemeza uwakoze cyane niba bidashingira ku bintu bito, kandi bikwiye kuba byagutse.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ashimira uburyo Akarere ka Ruhango gategura aya marushanwa buri gihembwe, kandi nawe akemeranya n’izindi nzego ko ubwo buryo bwagezwa no mu tundi Turere, ariko akanasaba ababaye aba mbere kudatakaza iyo myanya kuko byaba bigaragaza ko badahamije imikorere.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Ni byiza rwose .
Ni byiza rwose .