Rubyiruko mucike ku mvugo yo ‘Gutwika, Hahiye’ irakomeretsa - Yolande Mukagasana
Ubwo yari kuri KT Radio asobanura byinshi ku gitabo yanditse cyitwa ‘Umurage w’urubyiruko’ aherutse gusohora, umwanditsi Yolande Mukagasana asanga ku bijyanye n’imyitwarire ikwiye kuranga urubyiruko kugira ngo rukomeze kubungabunga ubumwe bwarwo n’ubunyarwanda, icya mbere ari uko rukwiye kubanza kumenya ururimi rw’Ikinyarwanda, kuko ari rwo rubumbatiye umuco, za kirazira n’ibindi.
Yagize ati, “ Nimubanze muvuge Ikinyarwanda rubyiruko. Ikinyarwanda kirabihishe.Kandi utazi ururimi aba atazi umuco, kuko biragendana, utazi ururimi ntamenye umuco se,ubwo azi kirazira y’umuco we?Urumva ko murimo muragenda mutakara, nimutisama mwasandaye mbe ari ko mvuga. Ni yo mpamu nanditse no mu Kinyarwanda, ndagira ngo mumenye Ikinyarwanda nyacyo. Mwe gutinyuka kuvuga ngo twatwitse turimanukira, mutazi ukuntu hashyaga muri za 1959, iyo mvugo irakomeretsa. Nta kikubwira ko uwahimbye iyo mvugo atari afite gahunda yo gukomeretsa abantu bagiye babona amazu y’iwabo ashya babatwikira”.
“Ni ikintu kinakomeye, urubyiruko rw’u Rwanda, rucike kuri iryo jambo ko hahiye, ko umuntu yatwitse, ibintu nk’ibyo. Si Ikinyarwanda, ni Ikinyarwanda cy’ubugome, cy’abagome mukikuremo. Muvuge Ikinyarwanda kibe ururimi nyarwo”.
Yolande Mukagasana yasobanuye ko mu bimunezeza cyane muri iki gihe, harimo kubona abana asigaye afasha nyuma yo kubakura mu muhanda n’ahandi hatandukanye, bagenda bahinduka, bakaba batangaje icyizere cy’ahazaza, akanezezwa kandi n’urukundo bamwereka.
Abajijwe ikimushimisha muri iki gihe, nyuma y’uko abana bose bishwe muri Jenoside na we ikamwica ariko akanga gupfa kuko urupfu rwamwanze nk’uko abivuga, yemeje ko ubu ashimishwa n’abana arera.
Yagize ati, “ …Baranshimisha cyane nyine. Mbabonamo abanjye .Mpita mbabonamo abanjye. Yewe, yaba ari umwana nakuye kwa kanaka bavuga ngo yari umutwa, yari umuhutu, yari umututsi, bose mbona ari abanjye. Uwakwereka iyo barwanira ukuboko kwanjye tuvuye nk’ahantu, buri mwana ashaka ko we mfata akaboko. Biba bishimishije. Noneho ababyeyi babo bagerageje no kubanyangisha, ariko abo bagerageje kunyangisha ni bo bankunda cyane kurusha abandi bana…baranshimisha mbona ari nk’abana banjye ngira inama”.
Yakomeje agira ati, “ Ndongera ngashimishwa no kubona umwana wari kuri ‘kore’, yari ku rumogi, akabivaho.Imfura yanjye muri abo bana ndera nahoze mvuga, yari umujura ruharwa,yakoze bibi pe, ariko uyu munsi iyo mbona ari we murezi mwiza mfite urera abandi bana, ubabwira ibibi by’ibiyobyabwenge,ababwira ati, nimurebe nta mwana ngira, nta mugore ngira, natakaje ubuzima burebure..., urumva rero ko ibyo byose ari ibintu bingarurira icyizere, nkavuga nti ba bana tubitayeho twese bakira”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|