Abatahutse binjiriye ku mupaka w’u Rwanda na Congo i Rubavu barimo abasivili 19 barimo abana 12 n’abagore barindwi baturutse mu turere twa Masisi, Wlikale na Rutchuru.
Umwe mu basirikare ba FDLR ufite ipeti rya sergent yatangaje ko yari arambiwe kubaho yihisha kandi azi ko iwabo ari amahoro. Yavuze ko hari abantu bakomeje guca intege impunzi gutahuka harimo n’abanyamadini. Yagize ati “iyaba bose bazaga bakabona ko iwacu ari amahoro.”
Abasiviliri bahise bajyanwa mu turere bakomokamo naho abasirikare bajyanwa mu kigo cya Mutobo.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|