RSSB yemerewe gufatira umutungo w’umukoresha ku birarane byo guteganyiriza abakozi

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko ubu itegeko ribemerera gufatira umutungo w’umukoresha ku birarane arimo byo guteganyiriza abakozi.

Yabisobanuriye Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu biganiro bagiranye ku bibazo byagaragajwe muri raporo y’igenzura ricukumbuye yakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku micungire y’ishami rya Pansiyo.

Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Veneranda yabajije icyo RSSB irimo ikora ku kibazo cy’abakoresha batamenyekanisha kandi ntibanishyure imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo kandi baramenyekanishije umusoro ku mishahara.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Regis Rugemanshuro yasobanuye ko kugeza ubu RSSB ifite ububasha ihabwa n’amategeko bwo kwishyuza ku ngufu abakoresha batishyuye imisanzu no kubahanisha gutanga amande yo mu rwego rw’ubutegetsi ateganywa n’itegeko.

Ati “Nubwo tubyemererwa n’itegeko ku bigo bya leta ho bisa n’ibigoye kuko nk’amavuriro ufatiriye imitungo yayo irimo nka za konti byadindiza imikorere yabyo bigateza ibindi bibazo biruta icyo byakemura”.

RSSB yasobanuye ko hakomeje gushyirwamo imbaraga mu kwishyuza ibirarane by’imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo itaratanzwe hashingiwe ku mategeko n’imikorere.

RSSB yagaragaje ko umubare munini w’abakoresha uhitamo kwishyura ibirarane by’ubwiteganyirize mu byiciro.

Ati “ Iyi gahunda yo kwishyura mu byiciro ishobora kugera mu myaka ibiri. Bityo bigaragara ko mu gihe cya bugufi umusaruro ugaragara ko ari muto n’ubwo igikorwa cyo kugaruza ibirarane kiba gikomeza”.

Rugemanshuro avuga ko hazajya hakoreshwa ubutumwa koranabuhanga bwo kwibutsa abatishyura, hanakoreshwe uburyo bushingiye ku isesengura ry’amakuru (data-driven recovery) mu bigo birebwa n’igikorwa cyo kugaruza ibirarane harimo n’uburyo bwo kwishyuza ibirarane ku ngufu.

RSSB yatangiye gukorana na MINECOFIN hakaba harashyizweho uburyo bugamije kurebera hamwe uko inzego za leta by’umwihariko amashuri n’amavuriro byakwishyuzwa ariko bitabangamiye ubuzima bw’abanyeshuri n’ubw’abarwayi.

Kutishyura kw’ibigo bya Leta bitera igihombo ku bakozi RSSB yasabye Abadepite kubakorera ubuvugizi ko mu gihe cyo gutora ingengo y’imari hajya hanabaho ashyirwa mu kwishyura ibirarane by’ubwiteganyirize kuko bidindiza imikorere ya RSSB.

Ubugenzuzi bwagaragaje ko hagati ya 2020 na 2024, ibirarane by’imisanzu itaratanzwe n’ibigo bya Leta n’iby’abikorera yanganaga na Milyari enye n’igice.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka