RSSB yagaruje 32% by’ibirarane by’imisanzu y’umwaka ushize

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB cyagaruje 32% by’amafaranga y’imisanzu ya pansiyo cyari kiberewemo n’ibigo bya Leta n’iby’abikorera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, nk’uko byatangarijwe na Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko.

Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, yakoze isesengura rya raporo y’ubugenzuzi bwimbitse bwakozwe n’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku micungire y’ishami rya pansiyo kuva muri Nyakanga 2015 kugeza muri Werurwe 2025.

Muri uwo mwaka, amafaranga yose y’imisanzu ya pansiyo atari yaratanzwe yageraga kuri miliyari 27,9 Frw, harimo miliyari 16,2 Frw ziberewemo n’ibigo bya Leta na miliyari 11,7 Frw ziberewemo n’ibigo by’abikorera.

RSSB yagaruje miliyari 9 Frw, zingana na 32% by’ayo mafaranga yose. Muri ayo yagarujwe, miliyari 2,3 Frw yavuye mu bigo bya Leta, naho miliyari 6,7 Frw yishyurwa n’ibigo by’abikorera.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Veneranda Uwamariya, yavuze ko hari abakoresha bemerewe kwishyura iyo myenda buhoro buhoro hakurikijwe gahunda yihariye yo kuyishyura mu byiciro.

Depite Uwamariya avuga ko kugaruza imisanzu itaratanzwe ari ingenzi mu kurengera uburenganzira bw’abakozi ku bwiteganyirize bw’izabukuru no gukomeza gushimangira gahunda y’ubwiteganyirize bw’abaturage mu gihugu.

Abadepite kandi bagaragaje ko nta bipimo cyangwa amabwiriza bisobanutse byari byarashyizweho byo kuyobora igikorwa cyo kugaruza iyo myenda, ibintu byatumye uburyo bwo kuyikurikirana no kuyishyuza budatanga umusaruro ukwiye.

Ati “ Nubwo RSSB ifite ububasha bw’amategeko bwo kwishyuza ku gahato imisanzu itatanzwe no guca amande ku bayitindana, raporo yagaragaje ko ubwo bubasha butakoreshejwe uko bikwiye mu bihe bimwe na bimwe.

Depite Uwamariya Veneranda avuga ko hacyi impungenge ku bakoresha batangaza umusoro ku mushahara ariko ntibatangaze cyangwa ngo bishyure imisanzu ya pansiyo y’abakozi babo.

Raporo igaragaza ko hagati ya 2019 na 2024, umubare w’abakoresha batangazaga umusoro ku mushara warutaga uw’abatangazaga imisanzu ya pansiyo ku kigero kiri hagati y’abakoresha 1.956 na 5.849 buri mwaka.

Iri tandukaniro ryatewe n’ibibazo bitandukanye birimo kudahuzwa neza kw’amakuru hagati ya RSSB n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ikibazo cyo kumenya neza abakoresha batubahiriza amategeko, ndetse no kuba nta buryo buhamye bwo kwandikisha no gukurikirana abakozi bashya.

Abadepite basabye ko ubufatanye hagati ya RSSB na RRA bwakongerwa, hakanozwa uburyo bwo gukurikirana imisanzu, ndetse hakanashyirwaho ingamba zikomeye zo abakoresha kubahiriza inshingano zabo zo gutangaza no gutanga imisanzu ku gihe.

Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko abakoresha 5.849 batatangaje cyangwa ngo bishyure imisanzu ya pansiyo bishobora kugira ingaruka mbi ku nyungu z’abakozi babo mu gihe kizaza.

Yasabye ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo kubahiriza amategeko kugira ngo abakoresha bose bubahirize inshingano zabo mu bwiteganyirize bw’abakozi.

Ati“ Dukeneye gahunda yihuse kandi isobanutse yafasha abateganyirizwa guhabwa indishyi z’akababaro zo kudatangirwa amafaranga yabo ku gihe”.

Mu rwego rwo kugaruza amafaranga asigaye atarishyurwa, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yemeye gukomeza gukurikirana ibigo bya Leta bifitiye RSSB imyenda, kugira ngo ayo mafaranga azashyirwe mu ngengo y’imari ya Leta guhera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027 no mu myaka izakurikiraho.

Ku birebana n’ibigo by’abikorera, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yavuze ko izakomeza gukorana na RSSB kugira ngo harebwe uko amafaranga asigaye y’imisanzu ya pansiyo yishyurwa, harimo no gukoresha uburyo bwo kuyishyuza hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Komisiyo itanga inama y’Uburyo iki kibazo cyakemuka

Komisiyo yasanze hari abakoresha batangaza umusoro ku mushahara, ariko ntibatangaze cyangwa ngo bishyure imisanzu ya pansiyo y’abakozi babo.

Komisiyo yagaragaje ko urubuga rwa ISHEMA ruzafasha gukemura icyo kibazo, kuko umukoresha ashyiramo amakuru y’imishahara y’abakozi, maze sisiteme igahita ibara umusoro wa n’imisanzu ya RSSB igomba gutangwa.

Urubuga rwa ISHEMA rutuma abakoresha binjiza amakuru y’imishahara n’ibiyigize, rukabara imisanzu ya RSSB n’umusoro ku mushahara, ndetse rukabuza abakoresha gusimbuka cyangwa guhisha imisoro n’imisanzu bagomba gutanga.

Ati “Muri Nyakanga 2025, abakoresha bangana na 90% bari bamaze gukoresha uru rubuga. Kugeza mu Ukuboza 2025, nibura abakoresha 21.846 bari bamaze kwinjizwa muri sisiteme ya ISHEMA, mu gihe 261 basigaye bari abakoresha bato batangaza umusoro ku mushahara buri gihembwe.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Veneranda Uwamariya, yavuze ko abo basigaye bari biteganyijwe gutangira gukoresha uru rubuga muri Gashyantare 2026.

Gusaba ko imyenda y’imisanzu yishyurwa

Nyuma yo gusesengura raporo y’ubugenzuzi, Komisiyo yasabye MINECOFIN kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, gahunda irambuye yo kwishyura imyenda y’imisanzu ya pansiyo mu gihe kitarenze amezi atatu.

Umwanzuro wa Komisiyo ugira uti “Imisanzu ya pansiyo itarishyurwa ituma bamwe mu bayitanze batabona uburenganzira bahabwa n’amategeko. Ni yo mpamvu Komisiyo yabonye ko hakenewe gahunda isobanutse yo kugaruza iyo myenda.”

Komisiyo kandi yagaragaje ko ingamba zateganyijwe zirimo kwemerera abakoresha kwishyura imyenda mu byiciro, ndetse no kugenera amafaranga yo kwishyura iyo myenda mu ngengo y’imari ya buri mwaka guhera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027 ku bigo bya Leta bizafasha gukemura iki kibazo.

Yanatanze inama yo gukoresha uburyo bwo kwishyuza ku ngufu ibigo bidaterwa inkunga n’ingengo y’imari ya Leta igihe bibaye ngombwa, igaragaza ko ibyo byatanga umusaruro ufatika nibishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka