RSSB: Umushinga wari ugenewe Miliyari 15 Frw umaze gutwara Miliyari 42 Frw kubera ubukererwe

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire yagaragarije Inteko rusange, imitwe yombi y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko gutinda kurangiza kubaka inzu 548 i Batsinda icyiciro cya II (HEZA ESTATE) byatumye igiciro cyagombaga kuzirangiza kiyongera kigera kuri Miliyari 42.24Frw.

Ibi bikubiye muri Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta Umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025 igaragaza ko izi nzu zari mu nshingano z’urwego rw’ikigo cya Leta kigamije gucunga no guteza imbere ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ariko ubwo bakoraga igenzura mu mwaka wa 2024 kugera muri Nyakanga basanze zitaruzura ndetse igiciro cyo kuzuzuza cyarikubye inshuro hafit eshatui

Ati “ Umushinga wo kubaka inzu 548 i Batsinda watangiye ku wa 22 Mata 2016 biteganijwe ko ugomba kumara amezi 26 n’iminsi 20 bikarangira muri Nyakanga 2018. Uyu mwaka bavuguruye amasezerano ku nshuro ya 7 ni ukuvuga ko hongereweho imyaka 7 n’amezi 10 kugeza ku wa 30 Mata 2026. Igiciro cyariyongereye kiva kuri Miliyari 15.5 Frw kigera kuri Miliyari 42.24Frw”.

Kamuhire avuga ko muri Gashyantare 2026, imirimo yari igeze kuri 93% kandi igikomeza. Kubera gutinda kuzuza ayo mazu, intego yari iteganijwe ntizagerwaho ku gihe.

Avuga ko bagiriye inama urwego rw’ikigo cya Leta kigamije gucunga no guteza imbere ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kuzihutisha kurangiza uyu mushinga kugira ngo igiciro cyo kuzubaka kidakomeza kwiyongera.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka