Romeo Ngarambe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo gishinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane

Bwana Romeo Ngarambe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane cy’u Rwanda (CMA).

Ngarambe atangiye inshingano ze mu gihe iki kigo kiri mu kazi kenbshi ko kubaka isoko rifite umutekano, rikora neza kandi rishingiye ku bufatanye bwa bose, rishyigikira ishoramari rirambye kandi rikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Mu gutangaza iki cyemezo, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya CMA, Marc Holtzman, yagize ati: “Romeo afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 13 ku rwego mpuzamahanga nk’umuyobozi mu bijyanye n’imari n’ishoramari. Afite amateka mu guteza imbere ubucuruzi, imikorere y’isoko ry’imari n’imigabane no gutanga inama ku bigo mpuzamahanga. Yagaragaje ubuhanga bukomeye mu gutegura ingamba z’imari, gushimangira imiyoborere myiza no gushyiraho ibipimo by’imikorere bijyanye n’intego z’ibigo, mu gihe yubahiriza amahame yo hejuru agenga igenzura n’amabwiriza.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yongeyeho ati: “Bwana Ngarambe yagaragaje ubushobozi budasanzwe mu kuyobora amakipe anyuranye, gutanga isesengura rishingiye ku mibare rifasha abayobozi gufata ibyemezo, kubaka ubufatanye bufite ireme no kunoza imikorere mu nzego zita ku bakiliya.”

Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru, Bwana Ngarambe yari afite inshingano zo hejuru mu bijyanye n’imari muri Corning Inc., aho yayoboraga ibikorwa birimo gutegura ingengo y’imari, gukora igenamigambi, gutanga raporo, gusesengura ishoramari no guteza imbere imiyoborere mu mashami atandukanye.

Yanakoze muri Deloitte & Touche LLP nk’Umujyanama Mukuru mu by’Ingaruka z’Ubucuruzi, ayobora imirimo ijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane no gutanga inama, harimo igenzura ryimbitse (due diligence), isuzuma ry’imishinga y’imari iteye ku buryo bwihariye no kurengera inyungu z’abashoramari.

Bwana Ngarambe afite impamyabumenyi ya Master of Science mu Ibaruramari yakuye muri Binghamton University ndetse n’iya Bachelor of Science mu Micungire y’Ubucuruzi yakuye muri Toccoa Falls College. Ni umunyamwuga wemewe mu bijyanye no gucunga imishinga (Project Management Professional – PMP).

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance akaba na Visi Perezida wa CMA, Hortense Mudenge, yakiriye iri shyirwaho nk’intambwe ikomeye. Ubufatanye burushijeho gukomera hagati ya Kigali International Financial Centre, Rwanda Stock Exchange n’Ikigo gishinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane buzihutisha imbaraga zo gukurura ishoramari mpuzamahanga no kongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.

Ishyirwaho rya Bwana Ngarambe rigaragaza ubwitange bwa CMA mu gukomeza kugira ubuyobozi bukomeye, mu gihe Ikigo gikomeje gushimangira icyizere cy’isoko, kunoza imikorere y’amabwiriza no guteza imbere intego z’igihe kirekire z’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka