RIB yasubije telefone 431 abari barazibwe

RIB yasubije telefone 431 z’ubwoko butandukanye zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na 94,500,000, zari zaribwe ba nyirazo zifatirwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

RIB iraburira abantu bishobora mu bikorwa by’ubujura bwa telephone, ko bakwiye kubihagarika kuko ingamba za ngombwa zihari zo gukurikirana no guhana abishora muri ibyo bikorwa.

RIB iributsa kandi abantu bose kutajya bagurira telefone aho babonye hose, kuko hari iziba zigurishwa zaribwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka