RIB yafunze umukozi wa WASAC ukekwaho ruswa
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku bufatanye na Police y’u Rwanda rwafunze Manirakiza Straton, umukozi mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ushinzwe ibikorwa byisanwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, ukurikiranweho icyaha cya ruswa.

Uyu afunzwe nyuma y’uko abaturage bagaragaje ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi ridakorwa neza, byatumye hatangizwa iperereza kuri iki kibazo. Aho iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ubwo habagaho ikibazo cy’igabanuka ry’amazi, kuva mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, Manirakiza yagiye yaka bamwe mu baturage amafaranga kugira ngo abashyire ku muyoboro uvana amazi ku isoko uyajyana mu mavomero yabo bidaciye ku kigega rusange abandi bafatiraho, binanyuranyije n’amabwiriza ya WASAC.
Ibi bikaba byaragize ingaruka ku baturage bafatiraga amazi aturuka mu kigega kiri mu Kagali ka Ruhanga kigaburira imidugudu ine ariyo Ruhanga, Rugende, Mirama na Nyagacyamo.
Ubu ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje, hanatunganywa dosiye kuri iki cyaha izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
RIB na Polisi birongera kuburira abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite kubihagarika, kuko bigira ingaruka ku iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange, ndetse no kuri bo ubwabo kuko bihanwa n’amategeko.
RIB kandi ivuga ko ifatanyije na Polisi, ikomeje iperereza ku bikorwa bigayitse nk’ibi mu bindi bice by’Igihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|