Qatar ni umuhuza utabogama - Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rukomeje kwishimira umubano uzira amakemwa hagati yarwo na Qatar, ndetse ko ari umufatanyabikorwa w’ingenzi n’umuhuza ukomeye kandi utagira aho abogamiye, mu gushyigikira gahunda y’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Minisitiri Nduhungirehe ahamya ko Qatar ari umuhuza utabogama
Minisitiri Nduhungirehe ahamya ko Qatar ari umuhuza utabogama

Minisitiri Nduhungirehe yabitangarije ibiro ntaramakuru bya Qatar (Qatar News Agency), ku ruhande rw’Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya 80.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na Qatar bikomeje gukorera hamwe mu kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi, ndetse no kurebera hamwe izindi nzego nshya z’ubufatanye, ashimangira ko ubwo bufatanye bugamije kubyarira inyungu zifatika abaturage b’ibihugu byombi.

Ati "Umubano wacu ufite amateka amaze igihe kinini cyane, duha agaciro gakomeye ubucuti bwacu ndetse n’ubucuruzi dusangiye, cyane cyane ishoramari rya Qatar mu Rwanda."

Minisitiri Nduhungirehe kandi yagaragaje ko Qatar ari Igihugu gifite uruhare rukomeye, mu buryo budafite aho bubogamiye mu gukemura amakimbirane yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati "Qatar ifite uruhare rukomeye nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi akaba n’umuhuza utabogama mu makimbirane yo mu Karere, by’umwihariko imbaraga zayo mu gushyigikira ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23."

Yagaragaje ko uwo muhate wa Qatar mu guhuza izo mpande zombi, byatumye hashyirwaho umukono ku mushinga w’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Doha muri Nyakanga, mu gushyigikira inzira y’amahoro iyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imishyikirano ya Doha igamije kugeza impande zose bireba ku biganiro, ndetse n’uburyo ari ingenzi mu gufasha Akarere kugera ku mahoro arambye n’umutekano.

Yakomeje agira ati "Uwo muhate uruzuza andi masezerano yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na RDC, kugira ngo akemure ibibazo by’umutekano, cyane cyane ibijyanye no gutangira gushyira mu bikorwa ibijyanye no gusenya umutwe wa FDLR."

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko inzira z’ibiganiro bya Washington na Doha bifite akamaro, ndetse anagaragaza ko yizeye ko zizagira uruhare rukomeye mu kugera ku mahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka