PSF yibutse abikorera bazize Jenoside, inatera inkunga abayirokotse
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), rwibutse abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bakaba nk’uko basanzwe babigenza buri mwaka ahantu hatandukanye, bateye inkunga ishyirahamwe ry’ababyeyi barokotse Jenoside rikora ubucuruzi, aho babahaye Miliyoni 5Frw mu rwego rwo kubongerera ubushobozi.
Ni ibikorwa byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2026, bikaba byabimburiwe no kunamira abazize Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rurimo imibiri isaga ibihumbi 105, mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukagatare Francine uyobora ishyirahamwe ryatewe inkunga ari ryo Abiyubaka-Gakoni ryo mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, agaruka ku byo bari basanzwe bakora ndetse n’icyo iyo nkunga ije kubamarira.
Yagize ati “Dufite ibyuma bibiri bisya twahawe n’Ingabo z’u Rwanda, turangura amasaka n’imyumbati tukabisya ubundi tukagurisha ifu, ndetse tugasya n’iby’abandi bakatwishyura. Ibi byatumye tubona amafaranga buri munyamuryango akikenura mu mirire, kwambara n’ibindi ku buryo tutakiri umutwaro kuri Leta. Kuba rero PSF iduteye iyi nkunga, tugiye kwagura ibikorwa byacu inyungu yiyongere, tukaba tubashimiye cyane kudutekerezaho muri iki gihe cyo Kwibuka abazize Jenoside”.
Felix Mutagoma, Umuyobozi ushinzwe abakozi muri PSF wari uyihagarariye muri iki gikorwa, yavuze ko bagamije kubafata mu mugongo no kubafasha gutsinda ubukene.
Ati “Ni umuco wacu ko mu gihe cyo Kwibuka dufata mu mugongo abarokotse Jenoside bagerageza kwiyubaka no gutsinda ubukene. Inkunga tubahaye si nini, ariko si na nto ku bishyize hamwe, izabafasha gukemuta utubazo tumwe na tumwe mu itsinda ryanyu. Ni uburyo bwo kubunganira kugira ngo mwiteze imbere, nta gutegereza gufashwa na Leta cyangwa indi miryango, mugire ubushobozi bw’icyo mwakwimarira mukakimarira n’abandi bityo ntihagire uhera mu gahinda”.
Yakomeje avuga ko abikorera bari mu gihugu cyiza kibafasha kugera ku ntego zabo, bitandukanye n’aba kera, aho abacuruzi bari bashyigikiye Leta y’abicanyi bayiteraga inkunga yo kwica bagenzi babo b’Abatutsi, ibi rero bikaba byarahagaze bakabishimira FPR-Inkotanyi.
Nyuma y’iki gikorwa cyo gusura no gutera inkunga iri shyirahamwe, abagize Urugaga rw’Abikorera bakomereje mu gikorwa nyirizina cyo Kwibuka, cyabereye i Gikondo ahabera imurikagurisha.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yakomeje imiryango y’abikorera barokotse Jenoside, anibutsa ko buri Munyarwanda gomba kuyikuramo isomo.
Ati “Uyu munsi twibuka abacuruzi, abanyenganda, abashoramari n’abakozi b’Urwego rw’Abikorera bishwe bazira uko bavutse, twibuka imiryango yabo ndetse n’ibikorwa byabo byasenyutse, bikanashegesha ubukungu bw’Igihugu, tukanabikuramo isomo muri iki gihe Igihugu cyamaze kwiyubaka. Ibi byose birashoboka kubera ko Igihugu ubu gifite imiyoborere myiza, bituma ibikorwa byacu bitera imbere, tugakora imishinga yacu mu mahoro”.
Ati “Iyo twibuka rero tunashimira FPR-Inkotanyi n’Ingabo zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika, zahagaritse Jenoside mu gihe amahanga yareberaga, afite ubushobozi ariko ntiyabikora. Nyuma yo guhagarika Jenoside, FPR yashyizeho umurongo mushya wo kubaka Igihugu gishingiye ku bumwe, ku mahirwe angana kandi kitagira ivangura, ari yo mpamvu uyu munsi ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze kuri 95.3%, ni intambwe nziza tugezeho dukesha imiyoborere myiza, ariko ntitugomba kwirara”.
Aha yibukije ko ingengabitekerezo ya Jenoside itaracika kuko igihari mu miryango ya bamwe mu Banyarwanda ndetse no mu bihugu by’abaturanyi n’ahandi, aho igaragarira mu mvugo, agasaba buri wese kuyirwanya.
Ati “Ibi tugomba kubikora nk’Abanyarwanda, tukamenya inzira zose ingengabitekerezo ya Jenoside inyuramo, harimo iy’ikoranabuhanga iyobya urubyiruko rwacu rutaranasobanukirwa ingaruka zayo, twese rero ni ugukomeza kurusobanurira. Tugomba gukumira amakuru yose agoreka amateka. Kwibuka rero ni uguharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho, dufasha abarokotse Jenoside gukira ibikomere, ni no kubaka ubucuruzi n’inganda zifite ishingiro mu mahoro no mu butabera”.
Muri iki gikorwa, habayeho gucana urumuri rw’icyizere, ibiganiro bitandukanye ndetse n’indirimbo zijyanye no Kwibuka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|