Polisi yafunguye Ishami rishya rya ‘Contrôle technique’ rizakira na moto
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025, Ikigo gishya cya Polisi gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibinyabiziga (Contrôle technique), giherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere Gasabo, cyatangiye kwakirirwamo ibinyabiziga byiganjemo moto n’amakamyo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko iki kigo kije kunganira ishami rishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibinyabiziga, riherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
ACP Rutikanga avuga ko gufungura iri shami mu Murenge wa Ndera, bizagabanya ikibazo cy’ibinyabiziga byinshi byajyaga gusuzumirwa i Remera, ndetse bikazakemura ikibazo cy’amasaha menshi abantu bicaraga bategereje kubera ubwinshi bw’ibinyabiziga.
Ati “Iyi santere ifite ubunini buhagije bwo kwakira ibinyabiziga byinshi, ariko ikaba ifite umwihariko wo kwakira moto kuko ariho zateganyirijwe kujya zipimishiriza ingano y’imyotsi zisohora.”
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko iyi santere ifite nanone umwihariko wo kujya isuzuma imodoka nini zifite uburemere bwa Toni 3.5, naho kuri santere ya Remera hazakomeza kwakira ibinyabiza bito bigendwamo n’abantu gusa.
ACP Rutikanga avuga ko gupima moto bidasaba umwanya munini, kuko bitwara umunota umwe gusa umumotari akaba asubiye muri gahunda ze.
Ati “Ku bantu bakorera ibinyabiziga byabo igenzura rikwiye (entretien) neza, nta kibazo bashobora guhura na cyo mu isuzuma ry’ibinyabiziga byabo.
Ku munsi, iki kigo gifite ubushobozi bwo gupima imyotsi ihumanya ikirere imodoka 450 na moto zigera kuri 200.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|