Polisi y’u Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu muri UAE SWAT Challenge

Ikipe ya mbere ya SWAT yo muri Polisi y’u Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane (Obstacle Course Challenge), mu irushanwa rya UAE SWAT Challenge, inasoza iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rusange.

Ni irushanwa rimaze iminsi itanu kuko ryatangiye ku wa 7 rikaba ryasojwe kuri uyu wa 11, aho ryitabiriwe n’amakipe 109 yaturutse hirya no hino ku Isi.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa X, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwashimiye itsinda ryitabiriye ayo marushanwa, bubifuriza gukomeza gutsinda no guhesha Igihugu ishema.

Ubwo bakirwaga na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, John Mirenge, mbere gato y’uko batangira irushanwa, Komiseri ushinzwe Ibikorwa n’Ituze ry’Abaturage muri Polisi y’u Rwanda ari nawe wari uyoboye iryo itsinda ryitabiriye irushanwa, CP George Rumanzi, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kongera kwitwara neza by’umwihariko mu irushanwa ryo kunyura mu nzira z’inzitane.

UAE SWAT Challenge, ni irushanwa ngarukamwaka, rikaba ryitabirwa n’amakipe akomeye ya polisi n’imitwe yihariye igomba guhangana mu ngeri zitandukanye z’imyitozo y’umutekano.

Si ubwa mbere ikipe ya Polisi y’u Rwanda yitwaye neza muri iri rushanwa, kuko mu 2024, Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda ni zo zitwaye neza mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane (obstacle course), mu gihe ikipe ya kabiri ya Polisi y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 6.

Umwaka ushize ikipe y’u Rwanda ya Polisi yegukanye umudali wa zahabu mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka