Perezida wa Togo yatangiye uruzinduko mu Rwanda

Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, kuri uyu wa Gatatu yageze mu Mujyi wa Kigali, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Gnassingbé yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, aza kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda, birimo na Perezida Paul Kagame, ku bijyanye n’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubukungu n’iterambere rusange.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka