
Ubwo bari bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
Biteganyijwe ko mu ruzinduko agirira mu Rwanda, Perezida Andrzej Duda n’umugore we Agata Kornhauser-Duda, bazasura Intara y’Amajyepfo, by’umwihariko i Kibeho.

Muri urwo rugendo bazagirira i Kibeho, bazasura ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ryahubatswe, basure n’Ingoro ya Bikira Mariya, aho bazafata umwanya wo gusengera mu ngoro ebyiri zihari, iy’amabonekerwa ndetse na Chapelle.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|