
Perezida Embaló yakiriwe na Minisitiri Biruta ku kibuga cy’indege
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Embaló, akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Bikaba biteganyijwe ko aza kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Perezida Embaló agiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, nyuma y’uko mu kwezi gushize yahuriye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, muri Sénégal mu muhango wo gutaha Stade Olimpique de Diamniadio yitiriwe Abdoulaye Wade.

U Rwanda rusanzwe rufite Ambasade muri Guinea-Bissau, muri Mata umwaka ushize nibwo Amb Jean Pierre Karabaranga, yashyikirizaga Perezida Embaló impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinea-Bissau.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|