Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abacamanza kongera ubumenyi ku itegeko ry’umuryango

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yasabye abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abashakashatsi mu by’amategeko gukomeza kwiyungura ubumenyi ku mategeko agenga umuryango n’ubutaka, kugira ngo barusheho guca imanza ziboneye kandi zitanga ubutabera bufite ireme.

Kuri uyu wa 20 Nyakanga, Mukantaganzwa yatangije amahugurwa abera hirya no hino mu Gihugu agamije kongerera ubumenyi abakozi b’inkiko ku Itegeko rigenga abantu n’umuryango ndetse n’Itegeko rigenga ubutaka.

Mukantaganzwa yavuze ko aya mahugurwa azafasha abayitabiriye kurushaho gusobanukirwa neza aya mategeko no kuyashyira mu bikorwa mu buryo bukwiye, bikazagira uruhare mu gutanga ubutabera bwuzuye no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Yagaragaje ko umuryango n’ubutaka ari bimwe mu byiciro bikunze kugaragaramo imanza nyinshi, bityo ko hakenewe guhuza imyumvire mu gusobanura no gushyira mu bikorwa amategeko abigenga kugira ngo ibibazo bisa bijye bikemurwa mu buryo bumwe mu nkiko zose.

Ati: “Ndabasaba ko aya mahugurwa aba umwanya wo kungurana ibitekerezo mushingiye ku bibazo muhura nabyo igihe musesengura imanza, kugira ngo avemo ibisubizo bidufasha gukomeza gutanga ubutabera bwuzuye”.

Yibukije abitabiriye amahugurwa ko bagomba kubahiriza gahunda uko iteganyijwe kuko ubumenyi bungukira muri aya mahugurwa ari ingenzi mu kazi kabo ka buri munsi.

Amakimbirane ashingiye ku butaka ari mu bibazo bikunze kugera ku nzego z’ubutabera. Nubwo imibare yihariye y’imanza z’ubutaka gusa idatangazwa itandukanye n’izindi manza, kuko inyinshi muri zo zibarirwa mu cyiciro cy’imanza mbonezamubano.

Imibare y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2023/2024, inkiko zaciye imanza mbonezamubano 23,739, naho mu mwaka wa 2024/2025 zica 25,272.

Muri izi manza mbonezamubano harimo n’izishingiye ku bibazo by’ubutaka birimo amakimbirane ku mitungo itimukanwa, imbibe z’ubutaka, uburenganzira ku butaka ndetse n’iyandikwa ryabwo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka