Perezida Tinubu wa Nigeria yagiriye uruzinduko rwa mbere mu Rwanda
Yanditswe na
Ruzindana Janvier
Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu yageze i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum ihuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari baturutse muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi.
Ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.
Iyi nama ya Africa CEO Forum izabera i Kigali kuva kuri uyu wa 14-15 Gicurasi 2026, ihuriza hamwe abafata ibyemezo mu nzego zitandukanye, baganira ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera, guteza imbere inganda, no gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije ubukungu bw’Afurika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|