Perezida Putin yemeye Maj. Gen. Joseph Nzabamwita nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya
Kuri uyu wa 15 Mutarama, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putine yakiriye impapuro yashyikirijwe na Maj. Gen. Joseph Nzabamwita zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu Burusiya.
Gen. Nzabamwita yoherejwe n’u Rwanda kuba Ambasaderi mu Burusiya, mu Kuboza 2024, aho yari asimbuye Lt Gen Mushyo Kamanzi.
Muri Mata 2025 yatanze impapuro zisabwa n’igihugu yoherejwemo.
Izo mpapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu Burusiya yazishyikirije Mikhail Bogdanov, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’Uburusiya.
Mbere y’izi nshingano, Nzabamwita yakoreye igihugu mu nzego zinyuranye za Gisirikare, harimo no kuba Umuvugizi wa RDF.
Yanabaye umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubutasi, ndetse n"umujyanama mukuru wa Perezida wa Repuburlika Paul Kagame mu by’umutekano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|