Perezida Paul Kagame yageze muri Guinée
Perezida Paul Kagame yageze muri Guinée Conakry, mu gikorwa cyo kwifatanya na mugenzi w’icyo gihugu, Mamadi Doumbouya mu gutangiza ku mugaragaro umushinga wa mbere munini kurusha iyindi ku Isi, mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Simandou Iron Ore Project).
Simandou ni uruhererekane rurerure rw’ibirombe (Simandou Range) ruri mu majyepfo ya Guinée, rubitse ubutare (iron ore) bufite ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru cyane (high-grade).
Ni ubutare bunini kandi butarakoreshwa (iron ore deposit) buzwi ku Isi, kuko bufite hagati ya toni Miliyali 3 kugera kuri 4,bukaba bufite ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru.
Biteganyijwe ko uwo mushinga uzatangira neza gukora mu buryo bwuzuye mu 2030, ukazajya utanga toni zirenga Miliyoni 120 ku mwaka.
Biteganyijwe ko ejo ku wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025, Perezida Mamadi Doumbouya, ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu, barimo Perezida Kagame, azatangiza ku mugaragaro Inama ya Transform Africa Summit (TAS) 2025, itegurwa na Smart Africa Alliance, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti "Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ku mugabane wa Afurika, hahangwa udushya duhereye imbere mu gihugu, dutange umusaruro ku Isi hose."
Ni Inama ihuza abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma, inzobere mu ikoranabuhanga, abashakashatsi n’abavumbuzi (innovators), hagamijwe kurebera hamwe uko ubwenge buhangano bwakwifashiswa mu kubona ibisubizo ku bibazo bitandukanye byugarije umugabane wa Afurika, hagatezwa imbere ubukungu bwa Afurika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|