Perezida Kagame yavuze ko Meles Zenawi yari umuyobozi ureba kure wari ushyize imbere gutera imbere kw’abaturage ba Ethiopia n’umugabane wa Afurika muri rusange kugira ngo Afurika ibone umwanya ikwiye ku isi.
U Rwanda rwishimiye imikoranire ndetse n’ubucuti rwari rufitanye na Minisitiri w’Intebe Zenawi; kandi rukomeje kwifatanya n’Abaturage ba Ethiopia muri ibi bihe by’akababaro; nk’uko itangazo ryavuye mu biro bya Perezida ribigaragaza.
Meles Zenawi yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 21/08/2012 mu gihugu cy’u Bubiligi. Indwara yazize ntiramenyekana. Yari amaze imyaka 20 ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
natwe abanyarwandi twifatanyije na bavandimwe mu kababaro Imana imuhe iruhuko ridashira