Perezida Kagame yitabiriye inama yiga kuri Nikereyeli mu Bufaransa

Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama ya kabiri yiga ku ingufu za Nikeleyeri (Nuclear Energy Summit) iri kubera i Paris, aho ari kumwe n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye baturutse mu mpande z’Isi, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abayobora ibigo by’imari.

Muri iyi nama haraganirwa ku hazaza h’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu bikorwa bya gisivili, n’uruhare zishobora kugira mu guteza imbere ingufu n’ubukungu bw’ibihugu.

U Rwanda rwiyemeje byimazeyo guteza imbere ingufu za Nikeleyeri, ndetse kandi rurifuza kuba ku ruhembe muri uru rwego ku Mugabane wa Afurika.

Iyi nama Umukuru w’Igihugu yitabiriye, ibaye mu gihe Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire, (International Atomic Energy Agency - IAEA) ruherutse gusoza isuzuma ryo kureba niba u Rwanda rwujuje ibisabwa mu kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire. Ni isuzuma ryatangiye gukorwa ku wa 2 Werurwe 2026, risozwa ku wa 9 Werurwe 2026.

Mu rwego rwo kubyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri, u Rwanda ruranateganya gushyiraho uruganda ruto rwa Nikereyeri (rutanga ingufu za atomike) nibura mu 2030, mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu ndetse ko icyo gihe ruzaba rumaze kugira abahanga mu bijyanye na Nikeriyeli (Nuclear) bagera kuri 300.

Afurika y’Epfo nicyo gihugu rukumbi gifite uruganda rwa Nikereyeri muri Afurika, mu gihe ibihugu nka Misiri n’u Rwanda biri mu mishinga yo kuzubaka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka