Perezida Kagame yihanganishije Abanyakenya kubera urupfu rwa Raila Odinga

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije Abanyakenya kubera urupfu rwa Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, akaba yaritabye Imana ku itariki 15 Ukwakira 2025.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Perezida Kagame yagize ati “Mu izina ry’Abanyarwanda no ku giti cyanjye, nihanganishije umuryango wa Raila Odinga, umuvandimwe wanjye Perezida William Ruto n’Abanyakenya muri rusange ku bw’urupfu rwa Raila Odinga.”

Yunzemo ati “Twifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Kenya muri ibi bihe by’icyunamo ku rwego rw’igihugu.”

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko ubuzima bwa Odinga yabuhariye gukorera abaturage, agaharanira Demokarasi, ubutabera n’ubumwe muri Kenya ndetse no muri Afurika yose, ko bizahora byibukwa.

Raila Odinga wari ufite imyaka 80, yaguye mu Buhinde, aho ngo yatakaje ubwenge ubwo yatemberaga mu mujyi wa Ernakumam ari kumwe n’umukobwa we, mushiki we n’umuganga we, bahita bamwihutana mu bitaro ari na ho yaguye, nk’uko byatangajwe na Polisi yo mu Buhinde.

Umurambo wa nyakwigendera Odinga wagejejwe i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, aho wakiriwe ku kibuga cy’indege n’abaturage benshi, bagaragaje urukundo bamukundaga, cyane ko bari baranamuhimbye akazina ka ‘Baba’ (data), bagahamya ko yababereye umuvugizi.

Perezida wa Kenya, William Ruto, yahise ashyiraho icyunamo kizamara iminsi irindwi, amabendera yose mu gihugu arurutswa kugera hagati, bikaba biteganyijwe ko azashyingurwa ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025 ahitwa Bondo ari na ho yavukiye.

Odinga yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya mu 1992, akaba yariyamamaje bwa mbere ku mwanya wa Perezida w’icyo gihugu mu 1997, yongera mu 2007, 2013, 2017 ndetse na 2022, ariko izo nshuro zose agatsindwa, gusa akavuga ko yibwe amajwi.

Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu 2008 kugeza mu 2013, icyo gihe bwari uburyo bwo kugabana ubutegetsi, hagamijwe gushaka amahoro kuko yahoraga ayobora imyigaragambyo buri uko yatsindwaga amatora, hakagwa n’abantu batari bake.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka