Perezida Kagame yigeze kurambirwa abamubaza ubusa, abaza ubwenge bukorano icyo akwiye kubasubiza

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko hari abantu n’ibihugu bashyiraho ibipimo byo gupima agaciro k’ibindi bihugu bidafite ishingiro, ashimangira ko u Rwanda rudakwiye gupimwa hashingiwe ku myumvire cyangwa inyungu z’abandi.

Ageza ijambo ku bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, kuri uyu wa 6 Werurwe 2026, Perezida Kagame yagarutse ku myumvire bamwe bagaragaza ko igihugu kidafite umutungo kamere uhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga kidakwiye guhabwa umwanya ukomeye ku isi.

Kagame yavuze ko hari abavuga ko u Rwanda rudafite umutungo isi ikeneye cyane nk’amabuye y’agaciro cyangwa amashyamba, bityo bakarufata nk’igihugu kitari mu byagakwiye kwitabwaho cyane.

Yavuze ko iyo myumvire atari mishya, kuko hari n’igihe bamwe bagiye bavuga ko we ubwe atari “Umukirisitu uhagije”, cyangwa ko igihugu ayobora kitari “gikwiriye” ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Hari abavuga ko u Rwanda rudafite umutungo isi ikeneye, nk’amabuye y’agaciro cyangwa amashyamba. Hari n’abigeze kuvuga ko ntari Umukirisitu uhagije. Ubu noneho bavuga ko igihugu cyanjye kitari gikwiriye. Ariko se kuva ryari ibyo biba ibipimo byo kumenya ukuri n’ikinyoma?”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abantu bashobora gutanga ibitekerezo nk’ibyo, u Rwanda rudakwiye kubishingiraho ngo rwumve ko rugomba kubaho ari uko rwemewe n’abandi.

Ati “Mu by’ukuri nifuzaga ko abantu nk’abo batampa umwanya wabo. Ibyo na byo ni byiza, kuko buri wese akora ibye. Nta muntu ukeneye kwibutswa buri gihe ko atari iki cyangwa kiriya.”

Mu kugaragaza uko abona iyo myumvire, Kagame yavuze ko rimwe yigeze kubaza porogaramu zishingiye ku bwenge buhangano (AI) ibibazo bimwe, maze zimusubiza mu buryo bw’umugani.

Uyu mugani wavugaga ku mwami w’ishyamba w’intare yashakaga inyamaswa zo kurya, mu gihe impongo yari ihugiye mu kurisha ibyatsi itazi akaga kari kuyegera. Hagati aho, akanyamasyo k’inararibonye kagashinjwa kurya imyaka y’umwami, nyamara uwo mwami azi neza ko yangirizwa n’abandi bari mu itsinda rye.

Uyu mugani, nk’uko Kagame yabisobanuye, werekana uko rimwe na rimwe hari abahabwa icyubahiro cyangwa bagashimirwa ibikorwa, mu gihe abandi bashinjwa amakosa batakoze.

Yavuze ko u Rwanda rushobora guhura n’ibihe nk’ibyo byo gushinjwa ibitagomba, ariko ko ruzakomeza kubyitwaramo rufite icyubahiro kandi rukora ibyarwo.

Ati “Aho turi ni ho hameze. Ariko tuzakomeza kwikorera umutwaro wacu kandi tubikore dufite icyubahiro.”

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere rushingiye ku nyungu z’abaturage barwo, aho gushingira ku myanzuro cyangwa ibipimo bishyirwaho n’abandi bashaka kurugenera uko rukwiye kubaho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka