Perezida Kagame yibukije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko ibyo bakora byose Abanyarwanda babareba
Perezida Kagame, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, yabwiye abitabiriye inama ya Biro ya FPR Inkotanyi yiga ku cyerekezo cy’Umuryango mu myaka 30 iri imbere ko ibyo bakora byose, Abanyarwanda babareba kandi ko ari bo gipimo cy’uwo musaruro.
Perezida Kagame yabanje kwibutsa abanyamuryango ba RPF Inkutanyi ko RPF ifite umwimerere wayo, ikagira izina, ikaba ifite ibiyiranga bihagije ndetse n’amateka.
Yagize ati “Ayo mateka adusabonurira byinshi mu byo dushinzwe, ibyo buri Munyarwanda aho yaba ari hose, umurimo yaba ariho wose, noneho ikanasobanura igihugu, uko Abanyarwanda bakifuza, ibyo ndetse bigatuma havamo kumenyana neza inshingano za buri wese.”
Ati “Igihugu twifuza ubwo ni twe, ariko icyo wifuza ukigeraho ute? Inshingano zihera ku muntu zikarangirira kuri twese, twese hamwe buri muntu umusanzu we yazanye ushyirwa hamwe gute kugira ngo tugere kuri ya ntego twihaye n’aho dukwiye kuba turi?”
Perezida Kagame ariko yavuze ko ibyo abifata nk’indirimo ihoraho, kandi ahora abisubiramo asaba abanyamuryango ba RPF ko ibyo byose bikwiye kugaragarira ku Banyarwanda no ku Rwanda.
Ati “U Rwanda ruvuye he, rugeze he, riusigaje iki kugira ngo rugere hahandi rwakiye kuba rugeze?”
Aha ni ho yareye ababwira ko ibyo bakora byose, hari igipimo kandi ko icyo gipimo ari abanyarwanda bareba ibyo abayobozi babakorera.
Ati “Rimwe bazavuga bati ‘ariko ibingibi abatuyobora, aba bayobora RPF aba bayobora igihugu muri rusange ubwo hagiyemo abandi batari RPF, ibyo twivuga twe ko bitatugeraho ko tutabibona.”
Yibukije ko icyo gipimo ari na cyo abandi bari hanze baheraho bavuga aho u Rwanda rugeze, ikibura ngo rugere aho rugomba kugera bigatuma bibaza icyatumye rudindira. Yavuze ko ari ho bihera abantu bibaza ku byo Abanyarwanda bifuza kugeraho ariko bakaba batazigeraho, bityo bakibaza impamvu zituma bidashoboka.
Yagize ati “Buri wese buri gitondo uko uramutse ujye wibaza icyo kibazo, wibaze ikibazo cy’aho tugeze mu bijyanye n’inshingano twahawe twese. Wibaze ndetse ushake, icyo Abanyarwanda ubwabo bavuga, uko bameze bijyanye n’icyifuzo cyabo cyangwa se aho wabasezeranyije kubageza.”
Perezida Kagame yabwiye ab ayobozi bari baraho ko umusaruro w’ibyagezweho utawuhimba, atanga urugero ku bana, avuga ko utahimba uko biga kandi nyamara batiga. Yavuze ko mu gihe abana batabayeho neza udashobora guhimba ngo ugaragaze ko babayeho neza, cyangwa se niba birera ngo uvuge ko bitaweho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|