Perezida Kagame yavuze ko ibihano bidakemura ibibazo ahubwo bibyongera
Perezida Paul Kagame yavuze ku bihano (sanctions) bikomeje gukoreshwa mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano n’ibya politiki, nyamara amateka agaragaza ko akenshi bitigeze bikemura ibibazo, ahubwo bikaba byarushijeho kubikomereza.
Yabigarutseho, kuri uyu wa Gatanu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya Biro ya FPR Inkotanyi yigaga ku cyerekezo cy’uyu Muryango mu myaka 30 iri imbere.
Yavuze ko mu karere u Rwanda ruherereyemo hakomeje kugaragara ibibazo bishingiye ku mutekano, ariko ko uburyo bwo kubikemura budakwiye gushingira ku guhana igihugu kimwe cyangwa kugishyira mu kato.
Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rufatirwa ibihano n’ibihugu bimwe na bimwe ndetse n’imiryango mpuzamahanga, nyamara ibyo bitigeze bihindura ukuri ku bibazo biri mu karere.
Yagize ati "Iyo witegereje amateka, ibihano ntibyigeze bikemura ibibazo. Akenshi bituma ibintu birushaho kuba bibi, kuko aho gukemura ikibazo nyir’izina, biba bihindutse igikoresho cya politiki."
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimaze imyaka myinshi, ku buryo kidashobora gukemurwa no gushinja uruhande rumwe cyangwa kurufatira ibihano.
Yavuze ko amahoro arambye azagerwaho ari uko impamvu z’ibanze zateye umutekano muke zishyizwe ku meza zikaganirwaho, aho kwibanda ku ngamba z’igihe gito zirimo ibihano.
Yanasobanuye ko hari igihe ibihugu bikomeye bifata ibyemezo bishingiye ku nyungu zabyo za politiki, aho kubanza gusuzuma neza ingaruka bishobora kugira ku baturage ndetse no ku mutekano w’akarere.
Kagame yavuze ko Afurika ikwiye gukomeza kubaka ubushobozi bwayo bwo gukemura ibibazo byayo binyuze mu biganiro no mu bufatanye, aho gutegereza ibisubizo biva hanze.
Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde umutekano warwo, kandi ko rutazateshuka ku nshingano zo kurinda abaturage barwo kubera igitutu cyangwa ibihano.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko amateka akwiye kubera isomo amahanga, kuko agaragaza ko ibihano byagiye bikoreshwa mu bihe bitandukanye bitatanze ibisubizo birambye. Ahubwo yasabye ko hakongerwa imbaraga mu biganiro bya dipolomasi, kubaka icyizere no gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’akarere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|