Perezida Kagame yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku bw’uruzinduko yagiriye mu Rwanda ndetse n’ibiganiro byubaka bagiranye.
Perezida Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yagize ati “U Rwanda rwishimiye ubufatanye buhamye hagati yarwo na Leta ya Qatar. Twiteguye kubakira ku ntambwe yatewe muri uru ruzinduko, no guteza imbere ibyo duhuriyeho hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi n’abaturage babyo.”
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, we yavuze ko u Rwanda n’Igihugu cye, bifitanye umubano ukomeye kandi birushaho gutera intambwe yihuse igana ku cyerekezo cyiza cy’ubufatanye n’inyungu zisangiwe.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga i Kigali, yagize ati “Ndashimira imbaraga za Perezida Kagame mu gushyigikira ibikorwa by’amahoro mu Karere, Igihugu cye giherereyemo."
Yavuze kandi ko yagiranye ibiganiro byimbitse na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, byagarutse ku gushimangira amahirwe y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko umubano wa Qatar n’u Rwanda ukomeje gukomera no gutera imbere, ugana ku cyerekezo cy’ubufatanye burambye n’inyungu bihuriweho. Yashimye kandi imbaraga za Perezida Paul Kagame mu gushyigikira amahoro mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, yakomereje uruzinduko rwe mu rwuri rw’Inyambo rwa Perezida Kagame, ndetse Umukuru w’Igihugu aramugabira.
Inka z’Inyambo Perezida Kagame yagabiye Emir wa Qatar, ni ikimenyetso gishingiye ku muco w’u Rwanda gisobanuye ubucuti, ubwubahane n’ubufatanye bukomeye hagati y’abayobozi bombi n’ibihugu byabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|