Perezida Kagame yashimiye ’Intare za Teranga’ zatwaye AFCON

Perezida Paul Kagame yashimye ikipe y’Igihugu ya Senegal Lions de la Teranga yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2025, nyuma yo gutsinda Maroc yari yarakiriye iri rushanwa igitego 1-0.

Ni umukino wabereye kuri Prince Moulay Abdellah Stadium mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026.

Nyuma y’uyu mukino n’ibirori byawuherekeje byo gutanga igikombe, Perezida Kagame yifashishije urubuga nkoranyambaga rwe rwa X, ashimira kipe ya Senegal avuga ko ari intsinzi babonye bari bayikwiriye.

Yakomeje agira ati: "Ni igikorwa giteye ishema, kigaragaza ukwihangana, ubumwe no kuba indashyikirwa."

Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye na Maroc yerekanye umukino mwiza muri iri rushanwa ndetse ashimangira ko nk’Igihugu cyaryakiriye, cyariteguye neza no kwakirana urugwiro abaryitabiriye.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Pape Gueye ku munota wa 93, nyuma yo kongeraho iminota 30 yo kwikiranura bituma Senegal yegukana igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri nyuma y’icyo yagiherukaga mu 2021.

Igikombe cya Afurika gitaha kizaba mu 2027, aho kizakinirwa muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Tanzania, Kenya na Uganda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka