Perezida Kagame yashimiye abameneye u Rwanda amaraso mu rugamba rwo kwibohora
Perezida Paul Kagame yashimiye abahoze mu ngabo za RPA zafashe iya mbere mu kubohora u Rwanda, ariko ashimira by’umwihariko abahatakarije ubuzima, avuga ko n’ubwo batakiriho ibyo baharaniye bigaragara mu Rwanda tubona uyu munsi.
Yagize ati “Ndagira ngo ntangire nshimira abahoze ari ingabo za RPA ku butwari n’ubwitange bagize ku byahinduye amateka y’igihugu cyacu. Benshi muri bo, ntabwo bagize amahirwe yo kubaho kugeza kuri uyu munsi ariko ibyo baharaniye biragaragara mu Rwanda tubona.”
Yavuze ko u Rwanda rwamaze imyaka myinshi muri politike yo guheza, gutera ubwoba no kubiba amacakubiri, maze avuga ko intego y’urugamba rwo kwibohora yari ugusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe, kubaho mu cyubahiro kandi bafite gaciro.”
Perezida Kagame ariko yibukije ko ibyo bitekerezo bibi bikiriho kandi bikigaragara hirya no hino mu karere u Rwanda ruherereyemo, maze agira ati “Kandi twarababaye bihagije ku buryo tudashobora na rimwe gufata ibi bitekerezo nk’ikintu cyoroshye.”
Yanavuze kandi ko umutekano n’imiyoborere myiza u Rwanda rufite uyu munsi ari umusingi w’ibyo rwagezeho byose, bityo abishimangira agira ati “Umutekano ujyanye no kubaho kwacu, ntabwo tuwushakira gushimwa n’ab’ahandi. Tudafite umutekano ntakindi cyashoboka. Ni yo mpamvu dukomeje kuba maso kandi tugahagarara ku byo twemera.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi, kubera impamvu imwe yoroshye: “ntituzigera tubyemera.”
Perezid Kagame yavuze ko nk’abababanjirije, urubyiruko rw’uyu munsi rugomba kumva neza ko nta wundi ufite inshingano ku Rwanda kurusha Abanyarwanda ubwabo.
Yibukije ko muri urwo rugendo hari abashobora “kudushyigikira hari n’abo tutemeranya ku bintu bimwe na bimwe cyangwa batumva icyo dushaka. Gusa icyo tuzi ni uko amaherezo bose bashobora kudutera umugongo igihe babishakiye. Twe ntayandi mahitamo dufite.”
Yibukije ko ari inshingano z’Abanyarwanda kureba ko Umunyarwanda wese ashobora kubaho mu mahoro no gutera imbere mu gihugu cye, ashimangira ko ari yo mpamvu kwibohora bitazigera birangira, ahubwo bizakomeza kujyana n’igihe.
Yavuze ko kandi bizakomeza kugaragarire “mu mbaraga dushyira mu kuzamura imibereho y’abaturage bacu uko imyaka ishira."
Yagize ati “Ahazaza dukwiriye hari imbere yacu. Nidukomeza kubaka ubumwe tukanga amacakubiri ayo ari yo yose kandi tugashyira imbaraga mu byo twubaka dufatanyije ntakizatunanira. Ibyo twakoze mu myaka 32 ishize birivugira. Dukomeze inzira nziza, ari yo twahisemo.”
Ni ijambo yashoje yifuriza Abanyarwanda bose Umunsi mwiza wo Kwibohora.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|