Perezida Kagame yasezeye Ozonnia Ojielo wari uhagarariye UN mu Rwanda
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru Perezida Paul Kagame, yakiriye Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye (UN Resident Coordinator) ucyuye igihe mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, mu rwego rwo kumusezeraho.
Ozonnia Ojielo yatangiye gukorera mu Rwanda nk’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu 2022, nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera gukora izo nshingano (letter of credence).
Yari ashinzwe guhuza ibikorwa by’inzego zose z’uwo muryango zikorera mu Rwanda, gufatanya na Leta mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere no guteza imbere intego z’iterambere rirambye (SDGs).
Yagize uruhare mu guhuza ibikorwa by’inzego z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, anashimangira ubufatanye hagati yawo na Guverinoma mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere.
Yafashije mu gukurikirana no guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), cyane cyane mu nzego zirimo Ubuzima, Uburezi, Uburinganire no kurwanya ubukene.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|