Perezida Kagame yasetse abuririye ku byo u Rwanda ruherutse kuvuga ku mikoranire na M23

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasetse abuririye ku byo u Rwanda ruherutse kuvuga ko rufite uburyo rukorana na M23 mu kumenya amakuru atandukanye arufitiye akamaro ku nyungu z’umutekano warwo.

Ubwo yavugaga ijambo rifungura inama y’igihugu y’Umushyikirano, yagize ati "Abantu bavuga ngo twahakanye ko tutari muri Congo, ngo none ubu twarabyemeye...ibyo ni ubugoryi(nonsense)."

Kagame yavuze ko hari ikintu u Rwanda ruhora rubabwira abantu kijyanye n’ingamba z’ubwirinzi, ariko bakaba batabyumva.

Yagize ati "ubundi iki kibazo uko mpora ngisubiza, ni uku: niba ushaka kutubaza niba turi muri Congo, tubwire impamvu u Rwanda rwajya muri Congo, aho nawe wakwikuriramo igisubizo."

Kagame kandi yongeyeho ati "Mu myaka mirongo itatu ishize, twavuze ikibazo cy’umutekano mucye gituruka muri Congo, ariko bagakomeza batubaza, muri muri Congo, muri muri Congo?"

Kagame yavuze ko kuvuga ngo "Yego, icyo kiba ikibazo gikomeye mu isi, ndetse n’abanyamategeko barabizi...ni ukuvuga ngo ibindi bibazo byose bahita babyihorera, ubundi bakakurundaho ibibazo bya Congo ku mutwe wawe."

Aha ni ho Perezida Kagame yongeye kwibutsa ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru mpuzamahanga mu minsi yashize,maze akamusubiza nk’uko nawe yari yakomeje kumubaza ikibazo kimwe asubiramo buri kanya.

Yagize ati "Ndibuka igihe umunyamakuru mpuzamahanga yambazaga niba tutari muri Congo, nkamubwira nti "simbizi. Icyo si igisubizo cyuzuye, ariko nta n’ubwo cyanjyana mu rukiko."

Kagame yahise yongera yibutsa ko u Rwanda rwakwikorera imitwaro yarwo, ariko rukaba rudashobora kongeraho ibya Congo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka