Perezida Kagame yasabye ko hashyirwaho gahunda mpuzamahanga yo kwigisha Ikinyarwanda
Perezida Paul Kagame yashimye abarimu bigishije urubyiruko Ikinyarwanda mu Itorero Indangamirwa isomo ry’Ikinyarwanda, ariko asaba ko hashyirwaho gahunda yafasha abarangije mu itorero gukomeza kwiga Ikinyarwanda no mu gihe baba bari mu mahanga aho batuye.
Yagize ati, “ Ikinyarwanda usibye mwebwe, hari n’abakuru batakizi, ariko amahirwe kuri mwe ni uko muracyari bato, mufata vuba. Ariko abakuru bari hafi kungana nanjye, iyo batazi Ikinyarwanda, urahendahenda ukavuga, ugasubiramo ariko bikanga. Muzabashyirireho gahunda yigisha Ikinyarwanda bashobora no gukurikirana aho baba bari hose”.
Umukuru w’Igihugu yakosoye amwe mu makosa akunze gukorwa mu Kinyarwanda, aho yahereye ku musore uba mu Bwongereza wize Ikinyarwanda aho aziye mu Itoerero gusa.
Yagize ati “Uriya yagerageje, buriya numvise ukuntu avuga, agomba kuba nta n’ijambo na rimwe yari azi mbere y’uko wenda aza hano. Biriya byo kuvuga ‘cane’, ntabwo ari ‘cane’ ntabwo Ikinyarwanda. Icyo ni Ikinyarwanda cy’ahandi, cyo hanze y’imipaka. Bavuga cyane. ‘Ca’ na ‘Cya’ biratandukanye. Nta ‘cane’ cyeretse uvuga ‘gucana’, uvuga gucana umuriro.
Yatanze n’urundi rugero ati "Hari abandi njya numva bavuga ngo ‘ntago’, nta ‘ntago’ ibaho, ni ntabwo. Cyangwa abandi bakavuga ngo ‘guhereza’, ngo ‘namuhereje’,’ yampereje’, …urwo ni ururimi rw’ahandi ntabwo ari urwacu rw’Ikinyarwanda. Twe tuvuga guha umuntu, impa, namuhaye, ntabwo ari namuhereje. Icyo ni Ikinyarwanda cyahinduwe gituruka hanze y’imipaka y’u Rwanda”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|