Perezida Kagame yarebye umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika 2025

Perezida Paul Kagame, yakurikiye umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika 2025 cyaberaga muri Maroc cyasojwe kuri uyu wa 18 Mutarama gitwawe na Senegal.

Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Prince Moulay Abdellah mu Mujyi wa Rabat aho Senegal yatwariyemo igikombe cya Afurika cyayo cya kabiri mu mateka.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X Kagame yashimiye iyi kipe, hamwe na Morocco uburyo yateguye iri rushanwa.

Perezida Kagame yari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda(FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice.

Senegal yegukanye Igikombe cya Afurika 2025, itsindiye Morocco ku mukino wa nyuma igitego 1-0 cyatsinzwe na Pape Gueye ku munota wa 94 ku mupira yahawe na Idrissa Gana Gueye.

Perezida Paul Kagame aganira n'abarimo Perezida wa FIFA Giani Infantino na Perezida wa CAF Patrice Motsepe
Perezida Paul Kagame aganira n’abarimo Perezida wa FIFA Giani Infantino na Perezida wa CAF Patrice Motsepe
Senegal yegukanye Igikombe cya Afurika 2025 mu mukino wa nyuma warebwe na Perezida Paul Kagame
Senegal yegukanye Igikombe cya Afurika 2025 mu mukino wa nyuma warebwe na Perezida Paul Kagame

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka