Perezida Kagame yamaganye abihisha inyuma y’amadini bakambura abaturage

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaganye abihisha inyuma y’amadini n’amatorero bakambura abaturage, akenshi biyita ibyo batari byo, avuga ko ibyo bidakwiye mu Rwanda.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tari 25 Werurwe 2026, ubwo yaganiraga n’Abayisilamu bo mu Rwanda, ubwo barium busabane bujyanye no gusoza Igisibo gitagatifu bari bamazemo ukwezi kose.

Umukuru w’Igihugu avuga ko kwambura abaturage muri ubwo buryo, bitagombye kuba mu idini iryo ari ryo ryose, ibi kandi ngo bikaba bitandukanye n’igikorwa cyo guhagarika amwe mu madini n’amatorero atujuje ibisabwa, aho hari abavuga ko ari ukuyatoteza.

Yagize ati “Ugasanga umuntu yihishe inyuma y’idini, inyuma y’itorero, ashyizeho ikintu kigamije inyungu ze no kwambura abandi. Ushatse wese agashyiraho ikimeze nka bariyeri, ugahagarika abantu, ukabeshya icyo uri cyo, ukabambura umutungo wabo. Ntabwo rero bikwiriye kuba bikorwa mu idini iryo ri ryo ryose”.

Ati “Iyo ushyira ibintu mu buryo, uvuga uti ko tuzi ko idini riberaho kugira ngo rikore akazi k’inyigisho ku baturage, kubafasha nk’ibyavuze Abayisilamu mukora byo kubafasha mu burezi, mu buzima, ni ibyo nyine bikwiye kuba bikorwa. Ibyo bitandukanye no gutoteza amadini cyangwa amatorero. Ntabwo ari ukwambura abantu, ngo bibabuze ubuzima, bibambure ibyabo, abantu bake bikize abe ari bo batera imbere”.

Yungamo ati “Ibyo byarabaye mu madini yose no mu matorero, ni yo mpamvu Leta yavuze iti reka twumvikane namwe. Ubundi hari ibintu biba bigomba gukurikizwa, byubahwa kugira ngo akazi gakorwe neza. Hanyuma wa wundi ushinga idini mu gitondo, rikirirwa risahura amanywa yose, byagera nimugoroba ukabura aho ririgitiye, ibyo ntabwo biba bikibaye idini, biba byabaye ikindi kintu”.

Perezida Kagame akomeza avuga ko abantu bamwe bumvise ubwo buryo bw’imikorere ya Leta, babyumvise nabi bakabyita gutoteza amadini.

Ati “Hari abantu bake babyumvise nabi, batangira kuvuga ko u Rwanda rutoteza amadini n’amatorero. U Rwanda, akazi kacu, politiki tacu, imyumvire yacu, ni ugushyira ibintu mu buryo bukwiye, ntawe tubuza amahoro na busa. Ni yo mpamvu n’amateka y’Abayisilamu, twagejejweho cyangwa dusanzwe tuzi, uko batotejwe, ibyo byarahindutse kandi tuzakomeza kubihindura byanze bikunze”.

Akomeza avuga ko n’abandi bose batotejwe bazwi, bijyanye n’amoko ndetse n’uturere, ko ibyo ntawe Abanyarwanda bagomba kubyingingira kugira ngo babirwanye.

Ati “Tugomba kubirwanya bigahinduka byanze bikunze, iryo ni ihame, ni inshingano dufitiye Igihugu cyacu, dufitiye Abanyarwanda bacu”.

Yibukije Abayisilamu gukomeza inzira y’iterambere, kandi ko Igihugu kizakomeza kubashyigikira kibatera inkunga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka