Perezida Kagame yakiriye umushoramari Bill Gates baganira ku iterambere ry’ubuzima n’ubuhinzi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026, yakiriye i Kigali umunyemari akaba n’umushoramari mu bikorwa by’iterambere, Bill Gates, washinze akaba anayobora Gates Foundation.

Nk’uko byatangajwe na Village Urugwiro, Perezida Kagame na Bill Gates ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda n’ikigo ayobora, cyane cyane mu rwego rwo kwihutisha iterambere mu nzego zitandukanye z’ingenzi.

Mu byaganiriweho harimo guteza imbere ubuzima, ubuhinzi bugezweho, gukoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri AI (ubwenge buhangano), ndetse no kubaka no kunoza ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga bifasha mu gutanga serivisi zihuse kandi zizewe.

Uruzinduko rwa Gates mu Rwanda ruje mu gihe akomeje gushima intambwe igihugu kimaze gutera muri izi nzego, aho yagaragaje ko yifuza kwigira ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu gukomeza guteza imbere serivisi z’ubuzima, ubukungu n’ikoranabuhanga

Gates Foundation isanzwe ikorana n’u Rwanda, kuko ishyigikira imishinga itandukanye, by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima no gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza serivisi z’ubuvuzi, harimo n’imishinga ya AI igamije guteza imbere ubuvuzi ku mugabane wa Afurika.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Bill Gates, byongeye kugaragaza ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza gufatanya mu gushyira imbere iterambere rirambye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka