Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Stephen Mbundi bagirana byibanze ku ruhare rw’u Rwanda mu gukomeza gushyigikira no guteza imbere gahunda z’ubufatanye bw’ibihugu byo mu Karere.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, ari mu Rwanda kuva ku wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mushinga wo guhuza inzego za politiki z’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC).
Muri ibi biganiro, impuguke ziturutse muri EAC ziri gukusanya ibitekerezo by’Abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye, ku ngingo z’ingenzi bifuza ko uyu mushinga wazibandaho mu gihe cyo gushyirwa mu bikorwa.
Ni ibiganiro bizahuza inzego zitandukanye zirimo iza Leta, Inteko Ishinga Amategeko, Urwego rw’Ubucamanza, amashuri Makuru na za Kaminuza, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, urubyiruko, abagore, abafite ubumuga, imiryango ishingiye ku myemerere, amashyaka ya politiki ndetse n’itangazamakuru.
Ubuyobozi bwa EAC, buvuga ko ibi biganiro bigamije kongera uruhare rw’abaturage mu gutanga ibitekerezo ku miterere n’imiyoborere mu rwego rwo guhuza inzego za politiki z’Umuryango wa EAC ndetse no kwakira ibitekerezo by’u Rwanda mu mushinga w’itegeko rizagena imikorere y’iri huriro.
EAC, ishimangira ko uruhare rwa buri wese muri ibi biganiro ari ingenzi mu kubaka inzego zikomeye kandi zihamye zizafasha Akarere kugera ku iterambere rirambye no kurushaho gishimangira ubufatanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|