Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Touadéra wa Santrafurikika

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Santrafurikika, Faustin Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo bwo kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zinyuranye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bibinyujije ku rubuga rwabyo rwa X, byatangaje ko Abakuru b’ibihugu byombi bahuye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye busanzweho, burimo ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Santrafurikika, aho hari izagiyeyo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kuva mu 2014, hakaba n’iziriyo ku bw’amasezerano y’ibihugu byombi.

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kandi ku mahirwe ahari yo gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Santrafurika, binyuze mu nzego zitandukanye zituma inyungu zigera ku baturage b’ibihugu byombi, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byakomeje bibitangaza.

Akigera i Kigali ku Cyumweru, Perezida Faustin-Archange Touadéra yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Kigali na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta.

U Rwanda na Santarafurika bisanzwe bifitanye umubano ushingiye cyane cyane ku by’umutekano n’amahoro, aho abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bagira uruhare runini mu kugarura no kubungabunga umutekano muri icyo gihugu.

Ingabo z’u Rwanda zageze muri Santrafurika mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, zagiye gutanga umusanzu muri iki gihugu mu kugarura umutekano, ubwo umutwe wa Séléka w’abitwaje intwaro watezaga umutekanomuke ushaka guhirika ubutegetsi bwariho, gusa icyo gihe uwo mutwe ntiwabigezeho.

Inzego z’umutekano ziri muri Santrafurika zikora imirimo inyura yiyongera ku gucungira umutekano abayobozi n’abaturage cyane cyane mu murwa mukuru Bangui, kuko zinafasha mu gutoza abasirikare b’iki gihugu, aho icyiciro cya gatatu cy’abasirikare 438, batojwe n’Ingabo z’u Rwanda cyasoje amasomo muri Werurwe 2025.

Ibindi Ingabo z’u Rwanda zikora ni ibijyanye n’iterambere ry’abaturage ba Santrafurika, hari umuganda hakorwa isuku, guha ibikoresho abanyeshuri, kuvura abaturage n’ibindi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka