Gnassingbé usanzwe ari n’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda.
Ibiganiro byabo byibanze ku mubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, ukomeje gutera imbere, banasuzuma intambwe imaze guterwa mu kuwushimangira mu nzego zitandukanye zirimo ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi n’iterambere.
Bagarutse kandi ku bibazo by’umutekano mu karere, bashimangira akamaro ko gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika mu gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo bihuriweho, hagamijwe guteza imbere amahoro n’iterambere rirambye mu Karere.
Yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2026. Icyo gihe yakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Togo zisanzwe zifitanye amasezerano y’ubufatanye mu koroshya ingendo z’indege hagati y’impande zombi yashyizweho umukono muri Gicurasi 2018, aha u Rwanda uburenganzira busesuye bwo gukoresha ibibuga by’indege biri i Lomé.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|