Perezida Kagame yakiriye intumwa za EAC baganira ku ihuriro rya politiki mu karere

Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro, yakiriye itsinda ry’impuguke mu by’amategeko shingiro zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bari kumwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’uwo muryango bayobowe na Andrea Ariik Aguer, Umunyamabanga Wungirije wa EAC.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku bikorwa biri gushyirwa mu ngiro mu rwego rwo gushyiraho Ihuriro rya Politiki rihuza Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (East African Political Confederation), by’umwihariko ku ntambwe imaze guterwa mu gutegura Umushinga w’itegeko rigenga iryo huriro.

Baganiriye kandi ku ntambwe zikurikiraho zigamije kwihutisha gahunda yo kurushaho kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize aka Karere, hagamijwe guteza imbere ubufatanye, iterambere rirambye n’imiyoborere ihamye.

Izi ntumwa zimaze iminsi mu Rwanda mu biganiro nyunguranabitekerezo ku mushinga wo guhuza inzego za politiki z’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC).

Muri ibi biganiro, impuguke zakusanyije ibitekerezo by’Abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye, ku ngingo z’ingenzi bifuza ko uyu mushinga wazibandaho mu gihe cyo gushyirwa mu bikorwa.

Ni ibiganiro byahuje inzego zitandukanye zirimo iza Leta, Inteko Ishinga Amategeko, Urwego rw’Ubucamanza, amashuri Makuru na za Kaminuza, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, urubyiruko, abagore, abafite ubumuga, imiryango ishingiye ku myemerere, amashyaka ya politiki ndetse n’itangazamakuru.

Ubuyobozi bwa EAC, buvuga ko ibi biganiro bigamije kongera uruhare rw’abaturage mu gutanga ibitekerezo ku miterere n’imiyoborere mu rwego rwo guhuza inzego za politiki z’Umuryango wa EAC ndetse no kwakira ibitekerezo by’u Rwanda mu mushinga w’itegeko rizagena imikorere y’iri huriro.

EAC, ishimangira ko uruhare rwa buri wese muri ibi biganiro ari ingenzi mu kubaka inzego zikomeye kandi zihamye zizafasha Akarere kugera ku iterambere rirambye no kurushaho gishimangira ubufatanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka