Perezida Kagame yakiriye intumwa za Commonwealth, Ubumwe bw’u Burayi

Perezida Paul Kagame, kuri iki cyumweru yakiriye Amb. Johan Borgstam, Intumwa Yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu biganiro bagiranye byibanze ku bibazo by’umutekano mu Karere, by’umwihariko ibikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC, banagaruka ku kamaro k’ingamba zifatika mu gukemura intandaro y’ayo makimbirane no gushaka inzira irambye iganisha ku mahoro n’umutekano.

Perezida Kagame kandi yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Commonwealth, Hon. Shirley Botchwey, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Commonwealth, hagamijwe guteza imbere inyungu rusange zirimo iterambere rirambye, ubucuruzi, n’ubufatanye mu bya dipolomasi.

Banagarutse ku myiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM) izaba mu 2026.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka