Perezida Kagame yakiriye intumwa z’umuryango w’Abayobozi Bakiri Bato, YPO

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri Village Urugwiro yakiriye itsinda rigizwe n’abanyamuryango 19 babarizwa mu Muryango w’Abayobozi bakiri bato, (Young Presidents Organisation YPO), bari kumwe n’abo bashakanye.

Iri tsinda ryari riyobowe na Rogelio Romero, uhagarariye YPO Gold Panama akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Concretex Panama. YPO ni umuryango mpuzamahanga uhuza abayobozi barenga ibihumbi 38 b’ibigo by’ubucuruzi n’inganda, ukorera mu bihugu birenga 130 ku isi

Mu biganiro bagiranye, hibanzwe ku rugendo rw’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka ishize, cyane cyane mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Hanagarutswe ku gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Panama, hagamijwe guteza imbere ishoramari rishingiye ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rw’aba bayobozi bo mu rwego rwo hejuru rugaragaza uburyo u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cyiza cy’ishoramari n’ubufatanye mpuzamahanga, cyane cyane mu rwego rw’abikorera ku giti cyabo n’abashoramari baturuka hirya no hino ku isi.

Mu 2003, Young Presidents Organization (YPO) yahaye igihembo Perezida Kagame, cyitwa Global Leadership Award, kubera imiyoborere yahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda, ibyo bikagaragarira ku kwimakaza amahoro ndetse n’ikigero cy’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza yabagejejeho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka