
Abatanze impapuro zabo ni Belén CALVO UYARRA uhagarariye umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda na Ozonnia Matthew OJIELO, umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Rwanda, na Signe Winding Albjerg wa Denmark ufite icyicaro i Kampala muri Uganda.
Abo bose nyuma yo gushyikiriza impapuro Perezida Paul Kagame, bagize icyo bavuga kuri gahunda yo kubaka ubufatanye mu iterambere ry’ibihugu byombi.

Ozonnia Matthew OJIELO yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku kongera imikoranire y’u Rwanda na UN, mu nzego zitandukanye.
Ati "Icyo nsezeranye kuri Guverinoma no ku Banyarwanda ni uko nzashyiraho imikorere y’Umuryango w’Abibumbye irangwa n’ubufatanye, igendera kuri gahunda za Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi ishyigikira gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere”.

Ozonnia Matthew OJIELO yavuze ko atazibagirwa ko na we ari Umunyafurika, akifuza kuzagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, cyane akazishimira intsinzi y’u Rwanda bikazabera urugero abandi muri Afurika, bityo umugabane wose ukagera ku iterambere rirambye, ibi akavuga ko ariyo ngengabihe ye muri iyi myaka itanu agiye kumara mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|