Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Partners In Health, UGHE

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Bill na Joyce Cummings bazwi mu bikorwa by’ubugiraneza, Didi Bertrand Farmer, Ophelia Dahl, washinze Umuryango Partners In Health ndetse na Dr. Jim Yong Kim, Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) ndetse n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza ya UGHE.

Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere muri Village Urugwiro, nyuma y’umuhango wo gutanga impamyabumenyi n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Kaminuza ya University of Global Health Equity imaze itanga uburezi mu Rwanda.

Mu biganiro bagiranye, byagarutse ku ruhare rukomeye Kaminuza ya UGHE igira mu guteza imbere urwego rw’uburezi, cyane cyane binyuze mu guhugura ku rwego rwo hejuru urubyiruko ruzaba abayobozi b’ejo hazaza mu bijyanye n’ubuzima ku rwego mpuzamahanga.

Muri uwo umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo ajyanye n’ubuvuzi muri University of Global Health Equity (UGHE), wabereye ku cyicaro cya Kaminuza i Burera, Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rushima umuhate wa Dr. Paul Farmer wagize uruhare mu ishingwa ry’iyo Kaminuza.

Mu 2022 nibwo Dr. Paul Edward Farmer yitabye Imana. Yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, aho ari umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health (PIH) wamenyekanye mu Rwanda nk’Inshuti mu Buzima.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwe mu bagaragaje umusanzu ukomeye mu bikorwa bitandukanye birebana n’ubuzima.

Kaminuza ya Global Health Equity yigisha ibirebana n’ubuvuzi, yatangiye gukorera mu Rwanda i Butaro Majyaruguru y’Igihugu mu 2015, itahwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2019.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka