
Abo bayobozi b’iyo huriro rizwi nka World Alliance of International Financial Centers, bari mu Rwanda aho bitabiriye inama y’ubutegetsi ya gatatu, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
U Rwanda ni umunyamuryango waryo kuva mu 2020, rukaba rumaze kubaka ubufatanye n’ibigo bikomeye by’imari bya Casablanca, Qatar, u Bubiligi, Luxembourg na Jersey.

Mu kwezi k’Ukwakira 2020, mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yayobowe n’ikigo cy’imari cy’Abanya-Qatar, nibwo u Rwanda rwahawe ikaze nk’igihugu cya 3 cyo muri Afurika cyinjiye muri iri huriro, nyuma ya Maroc n’ibirwa bya Maurice.
Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ibigo by’Imari ryashinzwe muri 2018 i Paris mu Bufaransa, rikaba rifite ikicaro i Buruseli mu Bubiligi. Intego yaryo n’iyo koroshya ubufatanye mu guhagararira ibigo by’imari bikomeye ku isi, rikaba ryaratangiranye n’ibigo by’imari 11, kugeza ubu bikaba birenga 20.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|