Perezida Kagame yaherekeje Mamadi Doumbouya wari mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yaherekeje mugenzi we wa Guinea, Mamadi Doumbouya, wasoje uruzinduko yari amazemo iminsi mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko, Perezida Doumbouya yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya Africa CEO Forum 2026 yaberaga i Kigali, ihuza abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye n’abashoramari baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika no ku Isi.

Uretse ibyo kandi Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro byihariye na Doumbouya, byibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu nzego z’ubukungu, ishoramari n’iterambere rirambye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka