Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu batanu
Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu batanu bari barakatiwe igifungo kitageze ku myaka ibiri cyangwa baraciwe ihazabu, kubera ibyaha birimo gutanga sheki zitazigamiye n’ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.
Iteka rya Perezida ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa Mbere tariki ya 13 Mata, rigaragaza ko abahawe imbabazi ari Brig Gen (Rtd) Fred Muziraguharara, Lt Col (Rtd) Robert Nkusi, Dilan Berat Mete, Kanamugire Emmanuel na Mujawamariya Devota.
Brig Gen (Rtd) Fred Muziraguharara yari yarahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, ahanishwa igifungo cy’umwaka 1 n’ihazabu y’amafaranga 1,000,000 Frw.
Lt Col (Rtd) Robert Nkusi, yari yarahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, akatirwa igifungo cy’umwaka 1 n’amezi 6, n’ihazabu y’amafaranga 1,000,000 Frw.
Dilan Berat Mete yari yarahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, akatirwa igifungo cy’umwaka 1 n’amezi 6, n’ihazabu y’amafaranga 1,000,000 Frw.
Aba bose uko ari batatu ( Muziraguharara, Nkusi na Dilan) bakatiwe tariki 16/08/2024.
Kanamugire Emmanuel tariki 18/02/2016 yari yarahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye ahanishwa gutanga ihazabu ingana n’amafaranga miliyoni ijana na mirongo itanu n’enye n’ibihumbi magana inani (154,800,000 Frw).
Mujawamariya Devota we tariki 24/01/2019 yari yarahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, ahanishwa gutanga ihazabu ingana n’amafaranga miliyoni mirongo inani n’enye (84,000,000 Frw).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|