Perezida Kagame yahaye Abapolisi 436 ipeti ribinjiza mu ba Ofisiye bato
Polisi y’u Rwanda yizihijwe imyaka 25 imaze itangiye gukora hatangwa ipeti rya AIP ku bapolisi 436 bamaze igihe bahugurirwa mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi riherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026, byitabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, bikaza gutangirwamo ipeti rya AIP ku bapolisi bamaze igihe bategurwa kugira ngo bazamurwe mu ntera mu cyiciro cya abofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda imaze imyaka 25 ishinzwe, ikorana n’abaturage mu bufatanye butanga umutekano, ibiro byo kwizihiza iyo myaka bikaba byanitabiriwe n’abashyitsi baturutse mu bihugu by’inshuti barimo abayobozi ba Polisi bo mu bihugu bya Burkinafaso, Santrafurika, Eswatini, Gambia, Kenya, Lesotho, Liberia, Qatar na Seychelles. Abandi ni abayobozi bungirije ba Polisi barimo uwa Mozambique, Sudan, Uganda na Zimbabwe.
Abanyeshuri barangije amahugurwa bagize icyiciro cya 14, bayatangiye tariki 15 Nyakanga 2025, barimo abagabo 327 n’abakobwa 109, bagizwe n’abanyeshuri 124 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye mu ishuri rikuru rya Polisi riri i Musanze.
Ikindi kigizwe n’abanyeshuri 172 bari basanzwe ari abapolisi bato barimo Abanyarwanda 173 n’abandi 9 baturutse muri Seychelles.
Abandi ni 86 baturutse mu buzima bwa gisivili, n’abandi 50 barimo 30 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS) na 20 b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Harimo kandi abanyeshuri 4 bakoreye amahugurwa y’abofisiye bato mu bihugu bya Misiri na Singapole.
Mu gihe bamaze mu mahugurwa bize amasomo agamije kubongerera ubushobozi, imyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga ku rwego rw’abofisiye bato muri polisi, bikazabafasha gukora neza akazi kabategereje.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|