
Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yahise ahura na Perezida João Lourenço amushimira
Lourenço yatsinze amatora aheruka n’amajwi 64.5%, ahagarariye Ishyaka rya Rubanda riharanira ukwishyira ukizana kwa Angola "MPLA".
Uwo muyobozi mushya afite gahunda yo gufungura imiryango ku mahanga mu bijyanye n’ubukungu no kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihora bihindagurika.
Akimara gutsinda ayo matora, Perezida Kagame ari mu ba mbere bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo ye mishya.
Yagize ati "Intsinzi nziza kuri Perezida João Lourenço ku ntsinzi wegukanye. Tukwifurije ibyiza hamwe n’abaturage ba Angola."
Angola ifite abaturage bagera kuri miliyoni 27.5. Iza ku mwanya wa kabiri mu gucukura peteroli muri Afurika.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bagiye gushyigikira João Lourenço mu irahira rye
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|